Agace ka Triangle de Berimuda :

Mpandeshatu ya Bermuda (Triangle de bermuda) bikunze kwita Mpandeshatu y'amashitani ni agace gakomeje gutera urujijo mu bantu kubera ibikavugwaho ko kaba ari agace kadasanzwe ku buryo indege cyagwa ubwato buhageze bizimira mu mayobera.

Aka gace amerekezo yako ntavugwho rumwe n'abahanga mu by'ubumenyi bw'isi ndetse ntikagaragara ku makarita menshi y'isi. Ibi byose bituma abantu bakomeza kwibaza kuri aka gace ndetse ibibazo byabo bigahera mu rujijo ntawabasha kubisubiza.

Abantu banyuranye bagiye bemeza ko ahantu runaka mu gice cy'uburengerazuba bw'inyanja ya Atlantika y'amajyaruguru indege n'amato bihagera bigahita biburirwa irengero mu buryo bw'amayobera.

Ariko abandi bantu barimo ibiro by'igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi ntibabyemera ndetse aka gace ntikagaragara ku ikarita y'isi yakozwe n'ibiro by'ubumenyi bw'isi bya Amerika.

Muri uyu mwaka w' 2013, ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije n'ibikorwa karemano cya Amerika cyakoze urutonde rw'ahantu 10 habi mu mazi ariko aka gace nti kigeze kagaragara kuri uru rutonde.

Ese ibi byaba bikomoka he?

Aka gace ka Bermuda abenshi ntibemeranywa aho kaba gaherereye.

Inyandiko za mbere zivuga ku merekezo y'aka gace zasohotse mu mwaka w'1964 aho byemezaga ko inguni zayo 3 ziherereye muri Miami, mu karwa ka Florida no muri San Juan muri Puerto Rico, byose bigahurira mu nyanja ya Atlantika mu karwa kitwa Bermuda. Ariko nyuma y'iyi nyandiko, abandi banditsi ntibigeze bakurikiza aya merekezo.

Buri mwanditsi wese wanditse yandika avuga amerekezo ye n'aho impande 3 zayo zigarukira. Ubuso bw'aka gace ntibuvugwaho rumwe ariko benshi bemeza ko bubarirwa hagati ya kirometero kare 12,949,940,000 na 38,849,820,000 ariko ikigo cya Amerika cy'ubumenyi bw'isi nti cyemera aka gace ndetse n'izina ryako nta na hamwe rigaragara.

Aka gace kavugwa ko ariko gaherereyemo iyi mpandeshatu, kari mu ducedukunze kugendwamo cyane n'amato ari ay'imyitozo, ayo kwishimisha cyangwa se n'ay'ubucuruzi ava kandi ajya ku mpande zinyuranye z'isi.

Amateka y'izimira ry'indege n'amato mu buryo bw'amayobera ari nayo yatumye aka gace kavugwa cyane, atangira mu mwaka w'1950 tariki 16 Nzeli ubwo umunyamakuru w'ibiro ntaramakuru by'abanyamerika AP Edward Van Winkle Jones yabyandikaga.

Imyaka 2 nyuma y'aho ikinyamakuru Fate Magazine cyanditse ko hari agace k'amayobera gaherereye mu Nyanja aho umunyamakuru George X. Sand yandikaga inkuru ivuga ko hari amato menshi n'indege byaburiye muri aka gace mu buryo budasobanutse haarimo n'indege ya US Flight 19 n'ubwato bw'abasirikare ba Amerika baburiwe irengero bari mu myitozo.

Inkuru ya Sand niyo ya mbere yari ibayeho igragaza agace ibi byose byaburiyemo. Ibura ry'iyi ndege ryongeye kwandikwaho mu mwaka w' 1962, ubwo umunyamakuru wa American Legion Magazine yandikaga amagambo ya nyuma y'umupilote wari utwaye iyo ndege aho yagiraga ati, " turi kwinjira mu gace karimo amazi y'umweru, turabona ibintu bimeze nabi. Nti tuzi aho turi, noneho tugeze aho amazi ari icyatsi, nti akiri umweru."

Yandika kandi amagambo yavugiwe muri bwa bwato bw'abasirikare b'abanyamerika aho bavuze ko babona bageze ku mubumbe wa Mars.

Muri iyi nkuru umunyamakuru yanditsemo ko ari agace k'amayobera. Mu mwaka w'1964, umunyamakuru w'ikinyamakuru Argosy nawe yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti "mpandeshatu y'urupfu ya Bermuda" aho yavugaga ko ibura ry'iriya ndege na buriya bwato ari ibintu by'amayobera.

Nyuma y'umwaka umwe, umunyamakuru Gaddis yabyanditse mu gitabo kinini yise Invisible Horizons.

Ibyo byose hiyongereyeho n'ibindi byagiye bivugwa kuri aka gace, byose birangizwa n'ijambo "amayobera" kuko nta muntu n'umwe ubasha gusobanukirwa no gusobanura uburyo aha hantu hateye.

Mu bushakashatsi bwagiye buvugwa ko bwakoze ku gitera impanuka z'abantu bagwa muri aka gace, bagiye bagaragaza ko hari ibintu byinshi byagiye bitera ibi bibazo harimo ihinduka ry'amerekezo y'isi aho rukuruzi y'isi ishobora kuba ifite imbaraga nyinshi muri aka gace, imiyaga myinshi, gaz methane ishobora kuba ari nyinshi muri aka gace n'ikosa ry'abantu babaga batwaye ibikoresho byaburiwe irengero muri aka gace.

N'ubwo nta bushakashatsi bugaragaza neza igitera ibi bikoresho kuhaburira, benshi baracyatinya kwerekeza mu bice by'uburengerazuba bw'inyanja ya Atlantika y'amajyaruguru ndetse biracyari amayobera ku cyaba gitera ibi bikoresho kuburira muri aka gace.

Abantu bamwe baracyibaza niba haba haatuye abantu b'ubundi bwoko cyangwa haba hatuye ibivajuru.